Korali Penuel irangamiye kogeza Yesu ku Isi hose, yatangaje ko yifuza kubaka iterambere ridashingiye ku misanzu y'abaririmbyi ahubwo ko umusaruro uzajya uva mu bikorwa bya Korali.
Yatangiye ibwiriza ikoresheje ingoma nyuma iza gukora indirimbo z'amajwi, ubu igeze ku rwego rwo gukora ivugabutumwa ikoresheje amashusho, "intego ni uko ivugabutumwa ryagera ku isi yose dukoresheje imbuga nkoranyambaga".
Mu bikorwa by'ivugabutumwa aba baririmbyi bamaze gukora mu Rwanda harimo kubaka insengero, ibikorwa by'urukundo birimo no gufasha abatishoboye, gutera inkunga n'andi makorali ndetse bakoze ivugabutumwa hanze y'igihugu cy'u Rwanda "kandi turacyakomeje".
Kuba bashyize hanze amashusho y'indirimbo ya mbere "Naho Imitini Itatoha", kandi bamaze imyaka 26 babonye izuba, Korali Penuel bavuga ko "impamvu twatinze twagiye duhura n'inzitizi zitandukanye cyane cyane ibindi bikorwa biteza umurimo w'Imana imbere byihutirwaga".
Indirimbo yabo "Naho Imitini Itatoha", bayinyujijemo ubutumwa buhumuriza abantu bacitse intege "tubibutsa ko iyabanye nabo mu minsi yashize n'uyu munsi igikomeje kubana nabo kandi ari we mubyeyi usumba abandi uzakomeza kubana nabo mu gihe kiri imbere".
"Kubaka Korali ifite iterambere ridashingiye ku misanzu y'abaririmbyi" ni umwe mu mishinga y'igihe kirekire Penuel choir ifite nk'uko InyaRwanda yabitangarijwe na Muhozakeye Juvenal ushinzwe iterambere ry'iyi Korali igizwe n'abaririmbyi 70. Akomeza avuga ko umusaruro uzajya uva mu bikorwa bya Korali.
Abajijwe ibihe bitazibagirana muri Korali Penuel, yagize ati "Ibihe byiza Korali Penuel yagiriye mu Burengerazuba mu bihe bitandukanye. Ibihe byiza twagiriye i Kampala twagiye mu ivugabutumwa. Ibihe byiza twagiranye na Radiyo imwe ya hano mu gihugu mu gihe yashakaga kwagura umunara."
Korali Penuel irakataje mu ivugabutumwa
TANGA IGITECYEREZO